Kiss Summer Awards igeze mu mahina! Itsinda ry’abahanzikazi Vestine na Dorcas bitegura kumurika album yabo ya mbere, ryongeye kuza imbere mu matora ya Kiss Summer Awards 2022, mu gihe habura iminsi itatu bigatangirwa kuri Norrsekn Hub Kigali, ku wa 30 Ukwakira 2022.
Iri tsinda rimaze iminsi risimburana ku mwanya wa
mbere n’umuhanzikazi Bwiza wo muri Kikac Music Label. Uko bucyeye n’uko bwije,
umwe aba ari imbere, bwacya, ugasanga undi ni we umaze kugira amajwi menshi.
Kuri ubu aba bahanzikazi bari ku ntebe y’ishuri.
Amajwi yo kuri internet agaragaza ko ubu bafite 3,775 ni mu gihe Bwiza
afite amajwi 3,653. Bivuze ko harimo ikinyuranyo cy’amajwi 122.
Vestine na Dorcas baritegura kumurika album bise ‘Nahawe Ijambo’, mu gitaramo bazakorera muri Kigali Conference and
Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ku wa 24 Ukuboza 2022.
Baherutse gutangaza ko Prosper Nkomezi ari umwe mu
baramyi bazifatanya nabo. Biteganyijwe ko abahanzi batatu
ari bo bazafatanya nabo.
Ubwo baheruka mu biruhuko, basubiyemo zimwe mu ndirimbo zabo bitegura iki gitaramo. Ni abahanzikazi bakiri bato mu myaka, ariko inganzo yabo yabakundishije benshi. Bazwi cyane mu ndirimbo nka ‘Papa’, ‘Adonai’, ‘Ibuye’ n’izindi nyinshi.
Yaba abatuye mu Rwanda, abatuye mu mahanga n’abandi
bemerewe gukomeza gutora mu byiciro bitandukanye, bagaragaza ukwiye kwegukana
igikombe muri Kiss Summer Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya gatanu.
Ku rundi ruhande ariko, Bwiza aracyayoboye mu cyiciro cy’umuhanzi mushya (Best New Artist) aho afite amajwi 1,070. Akurikiwe n’umuhanzi Afrique ufite amajwi 543.
Umuhanzi Chriss Eazy wo muri Giti Business Group wari
umaze igihe yicaye ku ntebe yayihagarutseho.
Indirimbo ‘Muzadukumbura’ ya Nel Ngabo na Fireman yaje
ku mwanya wa mbere ‘bwa mbere’ mu matora mu cyiciro ‘Best Song’ aho ifite
amajwi 256.
Ni mu gihe Chriss Eazy yari amaze igihe cy’ibyumweru
bitatu, ari kuri uyu mwanya. Ubu ari ku mwanya wa kabiri n’amajwi 174,
abicyesha indirimbo ye ‘Inana’.
No mu cyiciro ‘Best Male Artist’ Nel Ngabo ni we uri
imbere, aho afite amajwi 221. Yakuye kuri uyu mwanya Chriss Eazy, ubu uri ku
mwanya wa kabiri n’amajwi 165.
Producer Santana wo muri Hi5 we aracyayoboye bagenzi
be mu cyiciro cya ‘Best Producer’, aho afite amajwi 385.
Uyu musore ni we wagize uruhare mu ndirimbo
zakunzwe z’abarimo Bwiza, Niyo Bosco, Vestine na Dorcas, Mr Kagame, Zawadi
n’abandi batandukanye.
Mu cyiciro cya Album nziza (Best Album), iy’umuhanzi
Buravan yise ‘Twaje’ iracyayoboye, kuko igejeje amajwi 766. Ikubye hafi inshuro
eshanu ‘D.I.D’ ya Kivumbi, ifite amajwi 52.
Gutora ukoresheje telefone (USSD) ni *559*60# ugakurikizaho kode y’uwo utoye. Ushobora gutorera kuri interineri unyuze kuri events.noneho.com kuri inyarwanda.com [Kanda HANO utore uwo ushaka guha amahirwe].
Vestine na Dorcas bongeye kuza imbere mu cyiciro ‘Best Female Artist’
Nel Ngabo na Firema baje ku mwanya wa mbere mu cyiciro
‘Best Song’ nyuma y’igihe kinini Chriss Eazy ari we uyoboye
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘MUZADUKUMBURA’ YA NEL NGABO NA FIREMAN
TANGA IGITECYEREZO